Italiano English French Espanol
flash

Edizioni

Questo libro è tradotto in lingua:

Il tuo carrello

Prodotti nel carrello
20
Totale spesa
€ 480,50

Bikira Mariya mu Nyandiko za Maria Valtorta

978-88-7987-156-3
Bikira Mariya mu Nyandiko za Maria Valtorta

Padiri Gabriele M. ROSCHINI O.S.M. (1900-1977) w’i Roma, ni Umwarimu muri Kaminuza ya Papa y’i Latrani, umunyabuhanga (philosophe), umuhanga mu Bumenya-Mana (théologien), umuhanga mu by’ubuzima bw’abatagatifu (hagiographe) n’umuhanga mu Bumenya-Mariya (mariologue) w’ikirangirire.
Padiri Roschini, wanditse ibitabo birenga 125, yivugiye muri iki ngiki ikintu gikomeye kandi gifite ingaruka zikomeye, ngo :
« Bikira Mariya mu nyandiko za Maria Valtorta » ni cyo gitabo gikomeye yanditse kiruta biriya bindi byose.
Maria Valtorta (1897-1961) w’i Viareggio, mu Butaliyani, ni umwe mu bacengera-Mana 18 baruta abandi mu bihe byose.
« … Ubumenya-Mariya (mariologie) nasanze mu nyandiko za Maria Valtorta, izasohotse cyangwa izitarasohoka, bwambereye nko kuvumbura koko ikintu gishya. Nta nyandiko zindi kuri Bikira Mariya, ndetse nta n’ibitabo nasomye cyangwa nize kuri we, byari byarashoboye kunyumvisha Bikira Mariya ; ni igikorwa gihebuje cy’Imana, mu buryo bwumvikana neza, buzima, bwuzuye, bugaragara kandi bushamaje, icyarimwe bworoshye kandi buhanitse ».

Gusoma iki gitabo ni nko gusoma ubuzima butangaje bwa Bkira Mariya. Icyarimwe ni isomo ryuzuye ry’Ubumenya-Mana kuri Mariya, rimurikiwe n’urumuri rwinshi rw’urukundo rw’umwana wa Bikira Mariya kandi rikungahaye ku bumenyi bwuzuyemo urugwiro rutangaje kandi ruhambaye.

La Vierge Marie dans l’œuvre de Maria Valtorta
L’illustre mariologue, Gabriel M. Roschini (1900-1977) a composé ce traité de mariologie en extrayant de l’œuvre de Maria Valtorta les passages sur Marie. Il écrit dans sa préface : “ Aucun autre écrit marial, pas même la somme des écrits mariaux que j’ai pu lire et étudier, n’est parvenu à me donner du Chef-d’œuvre de Dieu une idée aussi claire, aussi vive, aussi complète, aussi lumineuse et fascinante, à la fois simple et sublime. ”

(Edition en langue rwandaise)